Ndagushishikariza, ngo ufate igihe cyo kwitekerezaho, ntuhubukire urushako mugihe ugifite bimwe muri ibi bimenyetso.
1. Gutekerezako udashobora kuba wenyine, ko ubuzima ntashingiro bufite mugihe udashinze urugo, ( une relation de couple).
2. Gutekerezako ugomba kunezeza abantu. Bigatuma ukora ibyo utifuza gukora, kugirango ubashe kuba iruhande rwawa wundi utagushaka cg ukwangiza.
3.Guhubuka mugushaka, mugihe gito utarafashe umwanya wo gutekereza, wo gusobanukirwa bigari kuri uwo ukubwira ko agukunda, ugahita wiyemeza gushaka .
4.Kumva ko urukundo utanga ugomba kwishyurwa ( niba utanze ugomba gusubizwa( en couple).
5.Kubeshya cg gushuka ngo ugere kubyo wifuza mu rushako . 6.Kumva ushaka burikanya ko ( umukunzi),cg uwo mwashakanye akumenyesha aho ari, icyo ari gukora, cg uwo bari kumwe.
7.Kumva ko uwo uzashaka( cg uzaguskaka) agomba gufuha kugeza kurwego utisanzuye mu buzima , ukumva ko ari ikimenyetso cy’urukundo.
8.Kugira ubwoba bwo gucibwa inyuma.
9. Gutekerezako uzamenya agaciro kawe ubibwiwe n’abandi.
10.Kutigirira ikizere . 11.Kumva ko nushaka aribwo uzabona icyo wita URUKUNDO .
12. Kumva ko mu rushako ariho umuntu akura UMUNEZERO.
13. Kugira ubwoba bwo kuba wenyine, cg bwo gusigara wenyine( en relation), ugafata imyanzuro udashaka, irenze amahame yawe yo mu buzima, yewe ukanemera kwihindura uko utari bitandukanye n’ibyifuzo bya roho yawe, kugirango udahomba wawundi udashaka iyo mibanire wifuza .
14. Kugira igitekerezo cg icyifuzo cyo kugira imibanire n’muntu w’ubatse.
15. Gutekerezako mu gutanga umubiri wawe aribwo uzakundwa cg uzakundwa kurushaho.
Ngibyo bimwe mubigize icyo gikomere, NZABIVUGAHO BIRAMBUYE MU MINSI IRI IMBERE. Ibi bimenyetso niba ubifite bihishe igikomere. WIHUBUKA,ISHAKE,ndagushishikariza kubanza ugakira, bityo udata igihe, inzira ndetse ngo bikuviremo kwangizwa.
Kandi sangiza mugenzi wawe iyi nyandiko iramugirira akamaro gakomeye mu buzima bwe.
Mbaye ngushimiye. URI INTWARI.
Yvette Ingabe Umwali.