1.Gushaka ubufasha bwo hanze bukwigisha kwiga kwigirira ikizere, kandi bukwigisha kwikunda. 2.Kugira amahame ndetse no kutayarengaho. 3.Kutagerageza kubeshya ndetse no kutinjira mu mikino y’uburiganya kugirango ugere kubyo wifuza kuwo mwashakanye. 4.Kwiga cg gushaka ubufasha bukwigisha: gusimbuza ibitekerezo bwite bibi ufite, ukabisimbuza amagambo meza akubaka, agusubizamo ikizere, akwibutsa wa wundi wifuza kuba we, utigeze uba we, kandi uzaba we. Urugero: igitekerezo“ntuzabigeraho“ ahubwo ukavuga uranguruye uti:“Ndi intwari“ 5.Gutangira gushyira imbaraga zawe ni bitekerezo byawe kubyo wifuza kugeraho mu buzima. 6.Gusenga( kwegera Imana kuko ariyo yakuremeye inzira ugomba gucamo aha kuri iyi si). Niyo yo kukuyobora, niyo iguha icyerekezo. 7.Kutinjira mu biganiro bizamura amarangamutima y‘umujinya. 8. Gutangira kwiga kuba inshuti yawe bwite. 9.Gutangira kwiga kuvuga“OYA“ ntabisobanuro birebire bijyana mu mpaka no mu ndwano , ahubwo urengera uburenganzira bwawe, nta marangamutima arimo, kandi mu buryo budakomeretsa uwo mwashakanye. 10. Gukora imyitozo ngorora mubiri, biruhura mu mutwe kandi bigufasha kubona bigari. Ndetse ifasha kwigarurira ikizere. 11. Kwiga kwirengagiza ibyo bito bibi ubona, ahubwo ugatekereza icyo uhita ukora, kiguha umunezero kandi kibyutsa amarangamutima y’umunezero mu rugo. 12. Kutavuga byinshi bikwerekeyo( imishinga, ibyifuzo).
13. Gushaka ubufasha bwo hanze, bugufasha kubona neza ikibazo bwite ufite cyatumye ugira ayo mahitamo.( Urwo rushako). Kandi bukwigisha uko ugomba kwitwara muri urwo rushako. 14.Kwiga kuzana umunezero mu rugo ariko kurundi ruhande ugaha uwo mwashakanye umwanya we( Espace). 15.Kubaha ariko utabaye igikoresho cy’uwo mwashakanye,ukiha uburenganzira bwo kugumana AGACIRO kawe. 16. Gutoranya uburyo bwagufasha kuruhura roho mu buzima bwawe bwa buri munsi, ukabona aho ushyira ayo marangamutima, ukagira umutuzo muri wowe , kugirango uze kubasha kwakira izo mbaraga mbi ziturutse hanze, utaguye mu burakari cg mu kwangizwa. 17. Gutangira gukora gahoro gahoro cya kintu wakundaga kandi ugikunda kikuzanira umutuzo n’umunezero( hatarimo ingeso mbi). 18. Gutangira kugendana nabantu bagukunda kandi bakwakira uko uri.
Iyi nyandiko, ikubere URUMURI, ugire icyo uhindura mu buzima ufite ubu.
Sangiza mugenzi wawe nawe byamufasha, kandi niba ukeneye ubufasha, ntutangirwe, ihe ay’amahirwe yo gufashwa.
Kuko URI UWO AGACIRO
Yvette Ingabe Umwali.