Bimwe mubyo ikwereka( igice1).
1. Kutagendera / kutubaha amahame yawe, ngo uhagarare mu mbaraga zawe.
2.Indorerwamo ikwereka ibikomere ugendana bitakize uzi cg utanazi .
3.Kutamenya agaciro kawe, no kudasobanukirwa kwikunda icyo ari cyo.
4.Kuba utarafashe igihe cyo gusobanukirwa neza uwo mwashakanye ngo umumenye bigari.
5. Indorerwamo ikwereka ko utigeze ugira igihe gihagije mu buzima cyo kwiga kwifatira ibyemezo ndetse no kubanza kwiga kuba inshuti yawe bwite.
6.Irakwereka ko utazi umwanya wawe mu rushako.
7. Indorerwamo ikwereka ko ntakizere wigirira.
8.Indorerwamo ikwereka ko hari ibyo wabuze mu bwana; ngo ukure nk’umuntu wuzuye.
9.Irakwereka ko wari uziko urukundo rushakwa hanze, kandi utasobanukiwe neza urukundo icyo ari cyo.
10.Irakwereka wa mwobo ugendana muri wowe( the emptiness), w’ ibyifuzo ,ngo roho yawe igubwe neza ,utekerezako bizuzuzwa na bantu bo hanze; kandi ari wowe bwite ugomba kwiga kuwiyuzuriza ngo ugubwe neza( urugero: gushaka urukundo mu bandi ko aribwo uzumva wuzuye).
11.Irakwibutsa ko igihe kigeze ngo ukure mu bitekerezo no mu ngiro.
12. Indorerwamo ikwereka ko uri mu ishuli ryo kumenya kubana namarangamutima yawe.
13. Imyitwarire mibi yuwo mwashakanye ubona ikubangamira/ ikubabaza, igitekerezo kibi kikuzamo iyo uyibonye( iyo myitwarire); kirakwereka ibyubura ngo urusheho kwisobanukirwa ndetse no gukura.
14. Indorerwamo ikwerekako utazi kwiyumva no kwiyishimira.(to congratulate oneself ).
15.Indorerwamo ikwerekako ugomba kwiga gutandukanya abantu ubikuye mu myitwarire yabo. Ko buri muntu ari mugari.
16. Irakwereka ko roho yawe yatojwe/ yamenyerejwe kuva nakera gukorera mu bwoba, ku buryo wabimenyereye kandi wabyakiye nkuburyo buzima bwo gukoreramo.
17. Indorerwamo nziza, igusunikira kumenya wa murama mwiza ukurimo waremanywe utazi cg uzi , ngo uwuhe amazi n’ ifumbire, uzavemo igiti kiza , gitanga imbuto nziza ,abandi bategereje gusoromaho.
18. Irakwereka kandi ko utazi kwifata mu ntoki.
19. Ni indorerwamo ikwereka ko igihe kigeze ngo wishake, ushake wa wundi waremewe kuba we, maze winjire mu nzira waremewe gucamo.
Ngibyo bimwe mubyo iyo ndorerwamo iri ku kwereka ( igice 1), ibindi tuzabivuganaho birambuye mu minsi iri imbere.
Sangiza mugenzi wawe iyi nyandiko, arafashwa nawe. NDAGUKUNDA iga KWIKUNDA, wihe uburenganzira bwo gushaka ubufasha bwo hanze. Niba kandi wifuza ubufasha buturuka ku ruhande rwanjye ; isange ; UZE NGUFASHE.
Uri uwo agaciro
Yvette Ingabe Umwali.